ORINFOR STAFF COMPLAIN
Written by Opinions   
Thursday, 30 April 2009

Ibibazo biri mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru

(ORINFOR)


1. Inama y’Ubutegetsi

Mu biro by’Umuyobozi w’Imari n’Umutungo hakorerwa inama za nyuma y’amasaha y’akazi kandi zikanazamo abantu baturutse hanze (Umuntu ufite imodoka Land Cruiser y’icyatsi ifite plaque N° RAB 651 I). Izo nama kandi zinitabirwa na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Bwana Paul Mbaraga. Izo nama zikunze gukorwa mu masaha y’ijoro no muri weekends.

Ibi kandi biteye kwibaza ukuntu Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ORINFOR, Bwana Paul Mbaraga anasanzwe yivanga mu mikorere y’akazi ya buri munsi y’ikigo ndetse ugasanga anagaragaraho ivangura urebye abo akorana na bo.

Ikindi kigaragara kuri uyu muyobozi ni uko yivanga mu mikorere ya buri gihe ya zimwe mu nzego z’ikigo cya ORINFOR. Urugero ni aho ahoza ku nkeke Umuyobozi wa Unité y’Ubutegetsi n’imicungire y’Abakozi amuhata guha akazi abantu agenda yizanira ku buryo yanamubwiye ko natabaha akazi na we yazamwirukana.

Aha Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ahatira ushinzwe imicungire y’abakozi guha akazi abantu aba yizaniye.

Ikindi giteye izindi mpungenge ni uko Perezida w’Inama y’Ubutegetsi usanga anakorana inama za rwihishwa n’abakozi bo muri za unités zitandukanye Umuyobozi w’Ikigo n’abayobozi babo batabizi.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi yatangiye gahunda yo gusaba abakozi rwihishwa kumugezaho dossier z’ikigo; akagenda avuga ko hari abakozi bakora akazi kurusha abandi ku buryo badahari ikigo cyasenyuka; ibi bikaba bishobora kuzana umuco mubi wo gutonesha ugaragaza rya vangura ryavuzwe haruguru.

Ikindi kigaragaza ko Perezida w’Inama y’Ubutegetsi agenda azana amacakubiri mu bakozi no kubangisha ubuyobozi ni ukuntu ashyigikira abakozi birukanwa bakoze amakosa agakomeza kubagira inama zigamije kubagarura ku kazi. Ingero zatangwa ni kuri Rurangwa Théoneste wirukaniwe guta akazi na Nkusi Arnaud wirukaniwe indiscipline no gusuzugura ubuyobozi bumukuriye).

Ibi bigaragarira cyane aho hari abakozi (barimo n’Umuyobozi w’Imari n’Umutungo) basigaye bigamba ko ibibazo byabo nta wundi wabikemura atari Inama y’Ubutegetsi. Ibi rero bigamije gucamo abakozi ibice no gutesha agaciro ubuyobozi bw’ikigo. Ibi bikagaragarira aho Umuyobozi w’Imari n’Umutungo yanga gusinyira ibintu byihutirwa kandi yabisabwe n’Umuyobozi w’ikigo.


2. Ibibazo bijyanye na management y’ikigo

2.1. Ibikorwa bigamije kudindiza akazi n’iterambere ry’ikigo:

Umuyobozi w’Imari n’Umutungo, Bwana Alphonse Bizimana, amaze amezi 2 muri ako kazi; ariko muri icyo gihe amaze usanga ashishikajwe no kudindiza nkana dosiye zifitiye ikigo akamaro zikamara ibyumweru bigera kuri bibiri zidatunganyijwe kandi nta mpamvu zigaragara zibiteye.

Urugero ni urw’aho yanze gusinya chèque y’amafaranga ahubakwa iminara, akaza kubikora ari uko habayeho intervention ya Minisitiri w’Itangazamakuru. Ibi bikaba binagaragaza agasuzuguro yagiriye Umuyobozi w’ ikigo.

Ikindi ni uko yashyizeho uburyo bw’imikorere bugaragaza amananiza ku bakiriya bagana ORINFOR. Urugero ni aho yategetse ko Proforma Invoices zose agomba kubanza kuzishyiraho umukono (aho byagakozwe na service ya Marketing) bigatuma abakiriya birirwa basiragira kuko akenshi aba atanahari.

Ibi kandi binaherekezwa no kubwira abakiriya nabi no kubatontomera ugasanga byangiza isura y’ ikigo.

 

2.2. Ibikorwa bibangamira abakozi mu kazi:

Abakozi bajya mu butumwa bw’ akazi hafi ya bose bagenda batajyanye amafranga yabo, bigatuma bagenda binuba, bikaba binashobora kugira ingaruka ku kazi (Biba ku bakozi bajya mu butumwa mu gihugu ndetse no hanze yacyo).

Urugero ni urw’abanyamakuru ba sports bagiye mu butumwa i Nairobi (Kamanzi Godffrey ku mukino wa APR na Gor Mahia) n’i Khartoum (Jean Claude Ndengeyingoma ku mukino wa ATRACO na Er-Merreick) batahawe amafaranga yabo kandi Umuyobozi wa ORINFOR yari yatanze amabwiriza y’uko bayahabwa.

Umuyobozi w’Imari n’Umutungo yagaragayeho gukoresha imodoka zikodeshwa n’ikigo kandi buri kwezi ahabwa lumpsum agenerwa n’amategeko.

Ikindi ni uko yatangiye guha ibiraka imodoka bitanyuze mu mategeko asanzwe yo gutanga amasoko ya Leta. Ikindi kandi no kwishyura imodoka zikodeshwa mu kigo, usanga yihutira kwishyura izo afitemo inyungu.


2.2. Ibibazo biri muri RTV:

Muri iki gihe imikorere ya RTV ni mibi cyane. Usanga idakora nka TV ya Leta, ndetse nta n’indi TV wayigereranya na yo. Ahanini haba hanyuraho gahunda z’andi mataleviziyo nka CNN, BBC, DW, SABC,... washaka gahunda z’umwimerere za RTV ubwayo ugasanga na zo ari nke cyane. Ibi biganiro n’amakuru bihita kuri RTV, ntibifasha abaturage n’abayobozi gusangira ijambo mu kubaka igihugu.

Muri rusange, iyi TV nta gahunda z’igihugu ihitisha ku buryo bikwiye gukosorwa mu buryo bwihutirwa.

Ibi biterwa n’umuyobozi wa RTV na we usanga asuzugura Umuyobozi Mukuru w’ ikigo kugeza n’aho ajya gusaba uruhushya (Konji) mu biro bya Minisitiri w’Intebe kandi asimbutse Umuyobozi umukuriye. Ikindi kimugaragaraho ni uko nta bumenyi buhagije afite bwo kuyobora TV y’igihugu.

Kuri RTV, hasa n’ahatari ubuyobozi. Ibi bigaragarira aho abanyamakuru ba RTV bakererwa kenshi kugera aho batara amakuru no mu biganiro Kubaza Bitera Kumenya RTV iba ifatanyije na Radio Rwanda.


2.3. Muri unité Radio Rwanda

Iyi unité yagaragayemo ibibazo birimo ko abanyamakuru bo mu ishami ry’ibiganiro bamaze ibyumweru bine Byose bajya gushaka ibiganiro badahawe amafaranga yabo ya mission ugasanga bamaze gucika intege.

Ikindi kibazo ni icy’uko Redacteur en Chef wa Radio Rwanda yimwe amafaranga ya communication agomba gukoresha mu kazi buri kwezi.


2.4. Muri unité CRI&RC (Ibiro bya ORINFOR biri mu Turere)

Muri iyi unité hagaragaye ikibazo cyo kudindiriza akazi nkana. Bizimana Alphonse agitangira akazi yahise afunga konti enye za CRI zari mu mabanki y’ubucuruzi (Rwamagana, Musanze, Huye na Rusizi) amafaranga yari aziriho yoherezwa kuri konti ya ORINFOR muri BNR.

Izindi konti umunani (Muhanga, Nyamagabe, Karongi, Rubavu, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma na Bugesera) hahindurwa abasignataires.

Kuva icyo gihe amafaranga CRI zinjiza ziyashyira kuri ORINFOR aho bakorera mu mabanki y’ubucuruzi cyangwa muri BNR. Ibi byatumye bnatongera gufatira amafaranga yo gukoresha hafi yabo nk’uko bari bayemerewe mbere, none birirwa basiragira i Kigali baza gufata amafaranga yo gukoresha, bikaba bishobora gutware iminsi igera kuri ine biruka kuri chèque bategurirwa n’ubuyobozi bwa unité y’Imari n’Umutungo.

Ibi rero byateye igihombo ikigo kuko usanga umuntu amara iminsi ine muri mission yaraje i Kigali gufata chèque ya 200.000Frw n’akazi kakahapfira.


2.5. Muri PECIPHO (Print media ya ORINFOR):

Imvaho Nshya na La Nouvelle Releve bimaze ibyumweru bitatu bidasohoka. Ibi byagize ingaruka z’uko amatangazo y’ abakiliya ba ORINFOR atasohotse kandi barishyuye, ndetse n’aho yasohotse akaza yarataye agaciro kubera matariki aba yararenze. Ikindi ni uko n’amakuru agenda asohoka yarabaye amateka.

Impamvu yabiteye ni uko Umuyobozi w’Imari n’Umutungo yadindije igikorwa cyo kugura imashini (printer) ikoreshwa mu icapiro kuko indi yari yagize ikibazo itagikora. Bizimana Alphonse yivugiye ko iki kibazo bakimurekera akagikemura, ariko byagaragaye ko abifitemo ubushake buke kugeza aho inomero enye z’Imvaho Nshya zidasohoka, n’izindi eshatu za La Nouvelle Relève.

Muri PECIPHO, hari n’undi muco mubi mu bakozi b’icapiro, wo kudashaka gukora imashini zagize ikibazo bo ubwabo. Akenshi usanga baba bashaka ko zaza gukorwa n’abantu bavuye hanze. N’ubwo nta bushakashatsi byakorewe, hari ibimenyestso bigaragaza ko harimo na sabotage kuko mu nimero enye zitasohotse, harimo imwe yari yamaze kurenga urwego rwa Printer ariko bakanga kuyicapa, bavuga ko ngo imashini imwe ikora uwo murimo ari nke cyane.


2.6. Muri unité  y’Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi

Kudindiza akazi ka Unité y’imicungire y’abakozi no kukivangamo ku ruhhande rw’Umuyobozi w’Imari n’Umutungo: Umuyobozi w’Imari n’Umutungo avuga akeneye dossier z’ abakozi kugira ngo amenye abafite ubushobozi n’abatabufite, bityo abe yashyira buri mukozi mu mwanya we. Ibi ubundi biri mu nshingano za unité ishinzwe imicungire y’abakozi.

Kubera ikibazo cy’imashini ikoreshwa mu gutegura imishahara y’ abakozi, biragaragara ko imishahara y’ukwezi kwa gatatu 2009 itazagera ku bakozi ku gihe kuko kugeza ku itariki ya 13/03/ 2009 itari yakorwa. Ibi bikaba ari bimwe mu bica abakozi intege.

Umuyobozi w’imari n’umutungo ni we wadindije, igikorwa cyo kugura iyo mashini. Ushinzwe gutegura imishahara yamumenyesheje icyo kibazo, amubwira nabi ko bidakwiye kumuhangayikisha kuko Atari we Muyobozi w’ikigo.


2.7. Muri Marketing

Akimara gutangira akazi, Bwana Bizimana yanze kwishyura amafaranga ya komisiyo (agahimbazamushyi), yari asanzwe ahabwa abakozi ba Marketing kuva mu mwaka wa 2005, hakurikijwe ayo baba binjirije ikigo. We avuga ko adashobora kuyabaha kuko baba bahembwe kabiri mu kigo kimwe, nyamara hakaba hari inyandiko zigaragaza uko ayo mafaranga yagenwe n’ubuyobozi bwa ORINFOR.

Inama y’Ubutegetsi yize iki kibazo isaba ko guhagarika itangwa ry’aya mafaranga byabanza kwiganwa ubushishozi. Inama ya Management yasabye ko komisiyo zakomeza gutangwa, ahubwo Umuyobozi w’Imari n’Umutungo, Bwana Bizimana Alphonse akihutisha gutegura proposal y’uko iyi komisiyo yahindurwa cyangwa ivanwaho, ikazashyirwa mu bikorwa imaze kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi. Ntabyo yakoze, ahubwo yabidindirije mu biro bye, avuga ko atazigera ayishyura.

Ibi na byo bigaragaza agasuzuguro gakomeye agirira Umuyobozi w’ikigo kandi aba yamuhaye amabwiriza asobanutse.

Ingaruka bimaze kugira ni uko abo bakozi bacitse intege n’imibare igaragaza amafaranga binjiza ikaba yerekana ko mu mezi abiri ashize yagabanyutse ku buryo bukabije kandi bari bihaye intego yo kuzinjiza 3.500.000.000 mu mwaka wa 2009.


Umwanzuro

Mu gihe u Rwanda rwegereje ibihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2010, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) gikwiye guhabwa abayobozi bakorana neza n’Umuyobozi Mukuru, basobanukiwe kandi bafite ubushake bwo kugeza ku baturage gahunda za Leta no kubasobanurira ibijyanye na gahunda y’amatora no kubafasha kuzayitiwaramo neza.

Hakurikijwe kandi ko hari imirimo imwe n’imwe ORINFOR ikorera igihugu itari isanzwe iteganyijwe (nk’ibiganiro bikorwa n’Umunyamakuru wa SABC witwa Makokela, kandi akabifashwamo na ORINFOR), hari impungenge z’uko ibikorwa nk’ibi bizabangamirwa n’Umuyobozi w’Imari n’Umutungo ndetse na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi kubera imyumvire yabo itari.

Urugero ni urw’uko Umuyobozi w’Imari n’Umutungo yanze guha amafaranga abanyamakuru bagombaga kujya gutara amakuru mu gikorwa ingabo z’u Rwanda zari zifatanyije n’iza DRC ababwira ko bagomba kuzana Ordre de Missionyasinyweho na Ministeri w’Intebe. Yaje gutanga ayo mafaranga ari uko habayeho imbaraga zindi. Bityo rero bikaba bigaragaza ko nta cyo ikigo cyageraho, mu gihe ibintu bikimeze bitya.


Related article:

Things come to a head at leaderless Orinfor