|
Sarkozy yinginga Kagame ngo basubukure umubano Mu cyumweru gishize ibiro bya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, byatangaje ko u Rwanda rugiye gusubukura umubano n’igihugu cy’Ubufaransa. Ubusanzwe wari warahagaritswe kuva mu Ugushyingo 2006, kubera impapuro zasabaga itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru icyenda barimo na Perezida Kagame zasohowe n’Umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière.  Ikigo ndangamuco cy’Abafaransa cyari cyarabaye nk’itongo Iryo tangazo ryasohowe nyuma y’umubonano warumaze guhuza Perezida Kagame n’intumwa ya Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy. Iyo ntumwa yitwa Claude Guéant nubwo itavuze ibyari bikubiye mu butumwa Perezida Sarkozy yari yohereje mugenzi we Paul Kagame byose ariko yavuze ko igihugu cy’Ubufaransa kimaze kubona intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu Karere k’ibiyaga bigari bityo bikaba ari ibintu byiza kugirana ubushuti n’igihugu nk’u Rwanda gihagaze neza muri ako Karere. Uyu mugabo usazwe ari Umunyamabanga mukuru muri Perezidansi y’Ubufaransa (Champs Elysées Palace), yongeye kugaragaza ko umubano n’u Rwanda bawufitemo inyungu nyinshi muri Afrika.Izo nyungu nazo nubwo Guéant ateruye ngo azitangaze ariko nk’iyo urebye mu Rwanda ibikorwa by’Ubufaransa byahagaze kubera ihungabana ry’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa usanga ahanini ari byo yashingiragaho agaragaza ko igihugu cye cyahombye byinshi mu Rwanda. Ibyo bikorwa byahagaritswe mu Rwanda ni ishuli ry’Abafaransa, Ecole Française- Antoine de Saint Expéry, ryakoreshwaga n’Ubufaransa mu gucengeza umuco n’imigenzo y’Abafaransa; ikigo mbonezamuco w ‘Ubufaransa n’u Rwanda nacyo cyari cyarafunze imiryango kubera icyo kibazo ndetse na Radiyo mpuzamahanga y’Ubufaransa (RFI) nayo igahagarikwa ku murongo wa FM mu Rwanda, kandi ikaba yari imwe mu ntwaro z’Abafaransa mu gukwirakwiza amatwara yabo muri Afrika. Nyuma y’ibyo bikorwa bisa n’ibya politiki haniyongeraho n’ibikorwa by’ubucuruzi, aho nka Sosiyete yacuruzaga ibikomoka kuri Petroli yitwa TOTAL nayo yagurishije ibikorwa yari ifite mu Rwanda. Ibyo bikorwa bikaba byaraguzwe na Sosiyete nayo imaze kuba inganzamarumbu muri Afrika mu gucuruza ibikomoka kuri Petroli yitwa ENGEN, Sosiyete ikomoka muri Afrika y’epfo ariko imaze no gushyira icyicaro mu Rwanda gishinzwe gukurikiranira hafi inyungu z’Abanyamigabane bayo mu bihugu by’Afrika y’Iburasirazuba. Ibikorwa bya TOTAL byaguzwe n’iyo Sosiyete (ENGEN) ni nk’amasitasiyo (Stations) yo kunywesherezaho Lisansi na Mazutu; ibikorwa by’ishoramari TOTAL yari ifite mu mishinga ndetse n’imigabane yari ifite mu bigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda. Gusaba gusubukura umubano kwa Sarkozy bikaba bigaragara ko byari bishingiye ku mpamvu nyinshi kandi zitandukanye, nubwo Ubufaransa bwo bwagaragaza ko bushishikajwe gusa no kwifashisha u Rwanda mu guhashya imitwe yitwara gisirikare yayogoje Akarere k’ibiyaga bigari; imitwe ibangamiye ako Karere ngo ikaba yibasira cyane cyane mu Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’uko itangazo ryavuye mu mubonano wa Perezida Kagame na Claude Guéant ribivuga.
Related articles: Abafaransa mu cyumweru cy’ iperereza mu Rwanda |