Ijambo ry’Ibanze - Commonwealth: U Rwanda rwaguye amarembo Print E-mail
Written by Fokasi   
Sunday, 13 December 2009
Ku wa 29 Ugushyingo 2009 ni itariki yajyiye mu mateka y`igihugu cy`u Rwanda hamwe n`amateka y`umuryango witwa Commonwealth, umuryango w`ibihugu byahoze biri mu maboko y`igihugu cy`Ubwongereza mu mitegekere (Colonisation). U Rwanda rukaba rwarabaye umunyamuryango wawo kuri iyo tariki ndetse rukaba ari n’igihugu cya 54 mu bigize uyu muryango.

Inama y`abakuru b`ibihugu bigize uwo muryango (CHOGM) yateranye mu mpera z’Ukuboza 2009, yabereye muri Trinidad naTobago yemereye u Rwanda kwinjizwa muri uyu muryango; uyu muryango ukaba waremereye u Rwanda kuba umunyamuryango wawo mu gihe wariho wizihiza imyaka igera kuri mirongo itandatu umaze ushinzwe. Iyo nama yafashe icyi cyemezo yabaye ku wa 28 Ugushyingo 2009, ikaba yari iyobowe na Perezida mushya w`uwo muryango ari we Patrick Manning (Minisitiri w`Intebe wa Trinidad na Tobaggo); uyu akaba yarasimbuye Perezida Yoweri Kaguta Museveni w`igihugu cya Uganda wari uwuyoboye kuva mu 2007.

Guverinoma y`u Rwanda nk`uko ari nayo yatangije icyi cyifuzo cyo gusabira u Rwanda kwinjizwa muri Commonwealth, yatangaje ko yishimiye bikomeye icyemezo cyemereye u Rwanda kujya muri uwo muryango. Umuvugizi wa Guverinoma Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n`abanyamakuru ku wa 29 Ugushyingo yagize ati “ Leta y`u Rwanda yakiranye urugwiro rwinshi kwinjizwa k`u Rwanda mu muryango wa Commonwealth, u Rwanda rusanze ihuriro ry`ibihugu bigera kuri 53 mu isabukuru y`imyaka mirongo itandatu bimaze mu muryango wa Commonwealth uvuguruye”.

Mu itangazo rya Leta y’u Rwanda , Minisitiri Mushikiwabo yasomeye Abanyamakuru ryagaragazaga ko Guverinoma y`u Rwanda yishimiye ko icyemezo cyo kwakira u Rwanda muri Commonwealth cyashingiye ku ntambwe abanyamuryango babonye rwateye mu myaka cumi n`itanu ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi  ikaranarushegesha ku buryo bukabije. Mushikiwabo yagize ati “ nyuma yo kwemererwa kwinjira muri uwo muryango turangajwe imbere n`imikoranire myiza hagati y`ibihugu bishya tuzungukira muri uyu muryango, dukorana ubucuruzi no guteza imbere ubukungu, twubaka umubano muri politiki n`imico y`ibihugu itandukanye n`uw`igihugu cyacu”.

Iryo tangazo rigaragaza ko u Rwanda rwemerewe kwinjizwa muri uwo muryango hashingiwe ku mpamvu enye z`ingenzi; izo ni Demokarasi n`amahame yayo bigenda byigaragaza mu Rwanda, igihugu kigendera ku mategeko, imiyoborere myiza ishingiye ku kwegurira ububasha n`ubushobozi abaturage mu micungire y`ibya rubanda. Ikindi ni imbaraga Leta y`u Rwanda yashyize mu kurengera uburenganzira bwa muntu, ukwishyira ukizana kwa buri muntu no guha amahirwe angana mu banyarwanda ku gihugu cyabo.         

Minisitiri w`ububanyi n`amahanga, Rosemary Museminali, avuga ku byo u Rwanda rujyanye muri uwo muryango, yavuze ko nubwo u Rwanda runzungukira byinshi muri uwo muryango ariko rufite n`ibyo narwo ruzigisha abanyamuryango rusanzemo. Ibyo ngo ni nk`uburyo igihugu gishobora gukoresha mu guhangana no guhosha amakimbirane yavuka hagati y`abanyagihugu.    

Naho Umuyobozi mukuru w`urugaga rw`abikorera, Emmanuel Hategeka, we aherutse gutangaza ko abikorera bo mu Rwanda icyo bazungukira mu muryango wa Commonwealth ari ubufatanye mu guhererekanya ibicuruzwa hagati y`abacuruzi b`Abanyarwanda n`abandi bo mu bindi bihugu biri muri uwo muryango, kwaguka kw`isoko ry`ibicuruzwa n`ubucuruzi ndetse no kuzajya bungukira kuri gahunda zitegurwa n`Ubunyamabanga bukuru bw`uwo muryango cyane cyane amahugurwa ukunze gutegurira abacuruzi bato n’abaciriritse.

Tubabwire ko ibihugu bigize uyu muryango bikorana mu nyungu z`abenegihugu babyo nk`uko biri masezerano yawushize yashyiriweho umukono muri Singapore. Uyu muryango kandi ukaba warashyiriweho guteza imbere Demokarasi, uburenganzira bwa muntu, kubahiriza amategeko, imiyobotrere myiza, kwishyira ukizana kwa muntu, kureshya imbere y`amategeko kwa buri muturage, ubucuruzi, ubuhahirane no guharanira amahoro mu bihugu biwugize.


Related articles:

Ijambo ry’Ibanze: Umuryango wa Commonwealth u Rwanda ruraye ruriwinjiremo 

Commonwealth: Rusesabagina umenya yarasebereje umuzimu mu ndaro!

 
< Prev   Next >
Advertisement