|
Umuyobozi wawo ayoboza abaturage inkoni nk’Inka Abaturage batuye mu murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y`Amajyaruguru batangaje ko barambiwe imiyoborere y`Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge witwa Alexandre Mvuye kubera igitugu ngo abayoboza. Ibi abaturage bakaba barabitagarije Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi mu mpera z`ukwezi gushize. Ibyo ngo babibwiye Meya w’Akarere ka Gicumbi, Bonane Nyagenzi, nyuma y’aho uwo Munyamabanga akubitiye umugore w’umugabo witwa Kabagambe ku buryo buteye ubwoba, ngo yamukubitaga inkoni imeze nk’ikiboko kandi akaba ngo yaranagaraguraga mu kiziba n`ibyondo byari hafi y’ibiro bye. Nk`uko Ikibyamakuru Fokasi cyabitangarijwe n’uwo Kabagambe ngo ikubitwa ry’umugore we ryatewe ni uko mu rugo rwe abana barwanye maze nyina (umugore we) akaza guhana uwateje ako kavuyo gusa nawe ngo akarenza kuko yanamukomerekeje. Mu gihe uwo wakomeretse yajyanwaga kwa muganga ngo uwo munyamabanga yarabimenye, noneho atuma (yohereza) abashinzwe umutekano mu Kagari ngo bajye kuzana uwo umugore. Uwo mugore akigezwa imbere y’uwo muyobozi, nta kindi yakoze uretse kumuryamisha nk’itungo kandi mu kiziba cyari aho hafi maze ngo ibiboko kugeza ubwo acitse ibisebe. Kabagambe ngo amaze kubona ko umugore we abaye intere, yahise yitabaza inzego z`Ubuyobozi bw`Akarere ka Gicumbi ariko anashyigikiwe n’abaturage benshi kuko umuco wo gukubita abaturage, uwo muyobozi yawuhinduye nk’ibisanzwe mu Murenge wa Rubaya. Umuyobozi w`ako Karere ka Gicumbi mu kiganiro gito yagiranye n’ikinyamakuru Fokasi, yadutangarije ko icyo kirego cy’abo baturage nawe cyamugezeho koko ndetse Ubuyobozi bw’Akarere buriho bugikurikiranira hafi kuko ngo Atari n’ubwa mbere bumvise ibirego nk’ibyo kuri uwo muyobozi w’Umurenge wa Rubaya. Tubajije Kabagambe impamvu abona uwo muyobozi wabo akomeza gushimangira uwo muco wo guhutaza abaturage kandi aribo akorera, Kabagambe yatubwiye ko abona biterwa n’uko asanzwe afite ibindi bintu byinshi akora by’ubucuruzi biri hanze y’inshingano yahawe n’Akarere bityo akaba atinya ko abaturage bazamutinyuka bakamubaza impamvu atabaha serivisi nziza nk’uko Guverinoma ibisaba abandi bayobozi. |