|
Yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi Uyu mugabo, Ephrem Nkezabera, ufite imyaka 58 wari uri ku mwanya wa 67 ku rutonde rw’abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda bashakishwa n’Ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha yacyekwagaho, yari umwe mu bagize komite nyobozi y’interahamwe mu rwego rw’igihugu. Nkezabera yakatiwe n’urukiko rw’i Buruseri mu Bubirigi igifungo cy’imyaka 30 nyuma y’ubuhamya bwakusanyijwe n`Abacamanza bakoze iperereza kuri uyu mugabo. Gusa imyaka 30 yakatiye ngo ntiyari ihurye n`uburemere bw`ibyaha yakoze ariko kubera ko yafashije ubutabera, akemera ibyaha bimwe mu byaha yakoze ngo nibyo byabaye impamvu nyoroshyacyaha bityo akatirwa iyo myaka. Mu byaha yemeye harimo Abatutsi yicishaga bafatiwe kuri za Bariyeri yari yarahaye Interahamwe gucunga, urutonde rw’izo Bariyeri yanyuzeho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ngo inyinshi zikaba zari ku Gitikinyoni, Kacyiru, Muhima, Kimisagara, Gitega na Nyamirambo; akemera kandi ko zose yari azifiteho ijambo rikomeye. Nkezabera kandi wanahoze ari Umuyobozi wa Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), anemera ko yagiye mu nama ebyiri zateguraga ubwicanyi ndetse zikanatanga amabwiriza ku nterahamwe, ariko uwari uyoboye ingabo za Minuar mu Rwanda Jenerali Romeo Dallaire amushinja ko yaba yaragiye mu nama zirenga eshanu nk’uko AFP ibitangaza. Mu gihe cya jenoside, Nkezabera yari ashinzwe umutungo no gushakira intwaro Interahamwe yemeza ko mu mujyi wa Kigali honyine haguye abatutsi bagera ku bihumbi 100 nawe abigizemo uruhare.Yemeye kandi ko yari umwe mu baterankunga bakuru ba Radiyo RTLM. Mu iburanisha ry’uru rubanza ntiyigeze yitaba urukiko ndetse no ku munsi rwasomeweho, Nkezabera n`abunganizi be bakaba bataragaragaye muri uru rubanza. Ibiro ntaramakuru AFP byashyize ahagaragara iyi nkuru byanatangaje ko 70% by’ibyo ashinjwa ari we ubwe wabyireze, bikaba koko ari byo byagabanyije igihano yari guhabwa. Uru rubanza ruakaba rwaratangiye kuburanishwa ku itariki ya 6 Ukwakira uyu mwaka rusomwa ku ya mbere Ukuboza uyu mwaka. |