Indaya yiyahuje amabuye ya Radiyo birayipfubana Print E-mail
Written by Eric Muvara   
Friday, 04 December 2009

Yari ibitewe ni uko yanduye Virusi ya SIDA


Ubwo twasangaga uyu mugore asambagurikira ahitwa muri korodoro ku Giporoso mu Murenge wa Remera, abaturage twasanze batubwiye ko ari indaya yari ishatse kwiyahura ariko bikayipfubana.

Christine amze kuruka Aside
Christine amze kuruka Aside
Abaturage twasanze aho bamushukamirije, batubwiye ko aribo bamutabaye kuko ngo bamenye ko yanyweye aside y’amabuye ya Radiyo ngo ashaka ko iza kumwica, maze nabo bagahitamo kumusuka amata y’inka ngo barebe ko yaruka iyo aside yanyweye yose bityo ntabe agipfuye. Tubabajije izina rye batubwiye ko bazi Christine ryonyine kuko ngo nta n’umuntu wari usanzwe umuzi cyane, aho mu Giporoso, usibye kuba bamubonaga ku muhanda ahakorera umwuga wo kwicuruza (Uburaya).

Christine ari mu kigero cy’imyaka 25, akaba ngo yarabyaranye umwana umwe n’umugabo witwa Jean de Dieu. Gusa uyu mugabo ngo ntibarambanye kuko yamutaye mu nzu akigendera nyuma y’igihe gito cyari gishize bamaze kumenya ibisubizo byo kwa muganga, aho byerekanaga ko Christine yanduye agakoko gatera SIDA mu gihe nyamugabo we yari akiri mutaraga. Umuturage twasanze aho witwa Pierre Baguma yatubwiye ko akurikije impagarara zabaye mu rugo rwa Jean de Dieu na Christine, nyuma y’aho baviriye kwa muganga kwipimisha Virusi itera SIDA, ngo asanga icyo kibazo (cyo kwandura Virusi ya SIDA wenyine) nacyo cyaba kiri mu mpamvu zatumye Christine afata uwo mwanzuro ugayitse wo kwiyahura. Ikindi ngo cyaba kiri mu mpamvu zaba zaratumye Christine yiyahura ngo ni nko kuba yari asigaye wenyine mu bibazo by’urugo, umugabo we yararumutayemo kubera ko yanduye Virusi ya SIDA. Baguma, usanzwe unaturanye na Christine, yabwiye ikinyamakuru Fokasi ko yibuka ko Christine nyuma y’igihe kitari gito atabona umugabo we yagerageje kumuhamagara kuri Telefone, maze nyamugabo ngo akamwuka inabi amubwira ko atazamugarukira iwe. Christine ngo yaramuhamagaye aramubaza ati “bite ko utacyingeraho?” umugabo we ngo yaramushubije ati “mbabarira nagize amahirwe nsanga ndi muzima none uragira ngo najye uzampitane?”.

 

 
< Prev   Next >
Advertisement