|
Igihe kingana n’icyumweru kimwe ni cyo Abacamanza b’Abafaransakazi, Fabienne Pous na Michèle Ganascia, bakora muri Visi Perezidansi muri Serivise ishinzwe gukora amadosiye y’Ubugenzacyaha y’Urukiko Rwisumbuye rwo mu Bufaransa bazamara mu Rwanda. Bosco Mutangana, ukuriye ishami rikurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda bari hanze y’igihugu, aganira n’ikinyamakuru Fokasi yadutangarije ko Ubushinjacyaha bufitiye icyizere icyo gikorwa, ku musaruro uzakivamo ngo kuko yumva ibyo aba Bafaransa batabikorera kujijisha. Mutangana yagize ati “ntabwo numva ko ibyo babikora mu rwego rwo kujijisha u Rwanda kuko bajya kuza byanyujijwe mu buryo bwemewe, baza ku mugaragaro binyujijwe muri z`Ambasade zombi”. Tumubajije umubare w`abari ku rutonde urwego rw`Ubushinjacyaha akuriye rucyeka ko bihishe mu Bufaransa, yatubwiye ko urutonde rw’abashakishwa bari mu gihugu cy’u Bufaransa ari rurerure gusa ko ariko batahita banarutangaza ku mpamvu zo kwanga ko iperereza ryabangamirwa. Gusa ikizwi neza ni uko bamwe mu batekerezwaho ari Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana, kugeza ubu utarahabwa n`icyemezo cy’ubuhunzi cyemewe n’amategeko muri icyo gihugu . Mutangana kandi yabwiye ikinyamakuru Fokasi ko icyari kurushaho kuba cyiza ari uko bari no kuzabohereza kuburanira mu Rwanda, ariko ngo n’ibyo kuburanira mu Bufaransa ubwabyo byaba umwe mu miti y’ikibazo cyo gucira imanza Abajenosideri bahekuye u Rwanda. Mutangana akomeza ashimangira ko impamvu Ubushinjacyaha bwifuza ko baburanira mu Rwanda ari uko ariho ibyo byaha babashinja babikoreye, ariko ngo iyo bidashobotse ubutabera ni ubutabera bashobora no kuburanishirizwa aho bari, ngo icyo banga ni uko bagumya kwidegembya kandi ari abanyabyaha. Bamwe muri benshi bakenewe cyane n’Abanyarwanda
Impamvu hari abatekerezwaho cyane kurenza abandi ni uko n’uburyo ndetse n’uruhare bakekwaho muri genoside bitangana. Duhereye kuri Agathe Kanziga ni umugore wa Perezida Juvénal Habyarimana, akaba na mushiki wa Zigiranyirazo “z” uzwi cyane mu kurimbura abatutsi harimo n’abagogwe bo mu cyahoze ari Gisenyi (ariko aherutse kugirwa n`urukiko rwa Arusha, ibintu bibaje cyane). Kanziga yavutse muri Kamena 1942 akekwaho na benshi ko ashobora kuba ariwe wari uyoboye ikitwaga “Akazu”, kuko n’ubwo akibihakana bizwi ko abo yabaga yishimiye byabaga byoroshye ngo bagire ijambo rikomeye mu gihugu. Ingero ni nyinshi zimwe muri izo ni nka musaza we “ZIgiranyirazo” na Lt. Col. Marcel Bivugabagabo, wahoze ayobora ingabo mu majyaruguru, akaba avugwaho gukangurira abaturage bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi kwica abatutsi. Uyu Bivugabagabo w’imyaka 54 we ngo na n`ubu arakidegebya mu mujyi wa Toulouse-France, kwidegebya kwa Bivugabagabo byiyongera ku mvugo ye iahakana uruhare rwe muri Jenoside. Bivugabagabo ahakana urwo ruhare mu gihe nyamara mu Karere ka Rubavu bamuzi ayobora ibitero ku batutsi bari bahungiye hirya no hino muri ako Karere. Undi ni uwitwa Laurent Bukibaruta wabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo na Gikongoro, nyuma yo kuba Burugumesitiri na Superefe igihe kirekire ndetse akaba n’Umudepite mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana. Uyu musaza w’imyaka 65 wabaye Perezida wa komite y’umutwe w’Interahamwe mu rwego rwa Perefegitura ya Gikongoro ngo yaba yarakoresheje inama mu 1993, yari igamije gushishikariza abari abayobozi n’abandi bose bifite kugura intwaro zo kurimbura Abatutsi. Bukibaruta anavugwaho kandi kuba yaratanze amabwiriza inshuro nyinshi ku Nterahamwe, Abajandarume, Abasirikari n’abaturage bitwaje intwaro ngo bagabe ibitero ku batutsi bari bahungiye mu bice binyuranye by’icyahoze ari Gikongoro. Ibyo bitero byabaye mu matariki atandukanye mu mwaka wa 1994, amwe muri ayo matariki ni nko ku itariki ya 21 Mata kuri Paruwasi ya Cyanika n’iya Kaduha; indi ni ku ya 22 Mata kuri Gereza ya Gikongoro n`iya 7 Kamena i Kibeho n’ahandi. Bukibaruta anavugwaho kandi kohereza Abatutsi benshi i Murambi abizeza kurindwa no kugaburirwa, nyuma bakaza gutsembwa ku itariki ya 20 n’iya 21 Mata 1994. |