Ijambo ry’Ibanze - Nyinawagaga acyeneweho ibisobanuro Print E-mail
Written by Fokasi   
Friday, 04 December 2009

Mu minsi yashize Ubushinjacyaha bwagiye bwangira gusobonura impamvu butasobanuje uwahoze ari Meya w’Akarere ka Gasabo, Claudine Nyinawagaga, ku byaha acyekwaho; ibyaha yakoze mu gihe hatangwaga isoko ryo kugemurira gereza ya Kimironko ibiryo, inkwi zo gutekesha n’ibindi bicanwa gereza icyenera.

Uko iminsi igenda yicuma biragaragara ko Ubushinjacyaha nta mahitamo bugifite usibye ayo kuzashyikiriza Nyinawagaga Ubutabera kugira ngo atange ibisobanuro kuri ibyo byaha agishaka kugerereka ku bandi bakozi yayoboraga mu Karere bonyine. Impamvu Ubushinjacyaha nta mahitamo bugifite ni uko ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Ubushinjacyaha bwataye muri yombi Rwiyemezamirimo wari warahawe iryo soko bidaciye mu ipiganwa, Eugène Bavukiyehe.

Uyu Rwiyemezamirimo yari afite Sosiyete yitwa BAN, ikaba ariyo yari yarahawe iryo soko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ngo nyuma igenda inazamurirwa umubare w’amafaranga yagombaga kwishyurwa kuri iryo soko mu buryo budasobanutse.

Mu gihe Akarere kamuhaga iryo soko, amasezerano yavugaga ko Akarere kazishyura BAN akayabo ka miliyoni 68.818.300 Frw ku biribwa ariko ko mpamvu zitaramenyekana, Nyinawagaga agomba gusobanura, Akarere kamwishyuye miliyoni 222.000.000 Frw. Gusa ayo manyanga ntazabazwa Nyinawagaga wenyine kuko na Bavukiyehe nawe, ibyo biri mu byo yaterewe muri yombi hamwe n’umugore we Chantal Nisengwa ndetse no kuba Sosiyete ye (BAN) itari yanditse mu gitabo cy’ubucuruzi, mu biro bishinzwe kwandika Amasosiyete n’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda (RCRSA).

Kubera ko ayo manyanga yerekanywe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Nyinawagaga yabonye bimuyobeye atangira gufungisha abakozi benshi b’Akarere mu rwego rwo kwikingira ikibaba ngo bitazamenyekana ko ariwe pfundo ry’ayo manyanga yose yakorewe mu Karere yayoboraga. Muri abo yagize ibitambo bye harimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Félix Kabandana, n’abandi bari bagize agasoko gatanga amasoko y’Akarere nka Amandin Musirikare Mihigo, Georgette Umubyeyi, Germaine Habineza na Ferdinand Rwigema. Aba bakozi bose bakimara kwigizwayo (bafungishijwe) na Nyinawagaga, baburaniye icyemezo icyemezo cyabasabiraga gufungwa by’agateganyo maze Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo n’ubushishozi bwinshi rubemerera kurekurwa bakazaburana (mu mizi y’ibyaha bashinjwa) bari hanze.

Icyo cyemezo cy’Urukiko cyasomwe n’Umucamanza Cédrick Muyoboke ku wa 20 Ugushyingo 2009; Muyoboke asoma icyi cyemezo yavuze ko Urukiko rwasanze nta bimenyetso simusiga bitangwa n’Ubushinjacyaha bigaragaza ko habayeho ubushake bwo kunyereza umutungo wa Leta bikozwe n’abo baburanyi, ariko ngo Urukiko rwanabonye ko Akarere ka Gasabo katanze amasoko ku buryo butubahirije amategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta mu Rwanda.

Icyi cyemezo cyemerera abo bahoze ari abakozi b’Akarere ka Gasabo kuzaburana bari hanze n’’icyimenyetso simusiga cy’ukuntu Meya Nyinawagaga akoresheje Ubushinjacyaha, ku mpamvu zitaramenyekana, yashatse kwikuraho uburyozwacyaha mu mitangirwe y’iryo soko ryahombeje Leta bikomeye. Gusa kuko inyandiko y’amasezerano yakozwe hagati y’Akarere ka Gasabo na Bavukiyehe, uhagarariye Sosoyete ye BAN, yagiye ahagaragara Nyinawagaga n’abo yakoresheje kumukingira ikibaba nta yandi mahitamo bagifite usibye kwisobanura imbere y’Ubutabera. Uru ruhare mu itangwa ry’iryo soko, Nyinawagaga arukekwaho kubera ko ari we washyize umukono kuri ayo masezerano ku ruhande rw’Akarere. Gusa bikaza kuba urujijo aho atari we wabaye mu bantu ba mbere bo gusobanura uburyo Akarere kishyuye amafaranga y’umurengera uwo mucuruzi Eugène Bavukiyehe.

Uru ruhare kandi runiyongeraho ikindi kirego agishinjwa na bamwe mu bakozi ba Leta baguze ibibanza mu ntangiriro z’umwaka ushize ariko kugeza n’ubu bakaba batarerekwa aho Akarere kazabakatira ibibanza. Uhagarariye abo bakozi bose baguze ibibanza muri Gasabo, Alain Bernard Mukuralinda, akaba aherutse gutangaza ko kubera igihombo bariho baterwa n’Akarere ka Gasabo bagiye kuzakarega mu rukiko vuba aha niba katabishyuye amafaranga kabafitiye; ayo mafaranga agera kuri miliyoni 330.000.000 Frw ariko ubu ngo akaba azagera kuri miliyari kubera igihombo ku nyungu bishyura amabanki ku nguzanyo batse zo kugura ibyo bibanza.   

 
< Prev   Next >
Advertisement