Urukiko rw’Arusha rushyira abahezanguni ku ibere Print E-mail
Written by Fidel Gakire   
Friday, 04 December 2009

Carla Del Ponte nawe yitabiriye inama itegura ifungwa ryarwo

Ku wa 14 Ugushyingo 2009 i La Haye, habereye inama yateguwe ahanini n’abahezanguni bahakana, bakanafobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse yanitabiriwe n’uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’urwo rukiko Carla Del Ponte.

Carla Del Ponte: uzarekeraho ryari gushavuza abacitse ku icumu?
Carla Del Ponte: uzarekeraho ryari gushavuza abacitse ku icumu?
Iyo nama ikaba yari igamije kurebera hamwe uko Abavoka baburanira Abajenosideri bafungiye Arusha bazarekurwa cyangwa ntiboherezwe mu Rwanda (aho bakoreye ibyaha) kuhaburanishirizwa mu gihe uru rukiko ruzaba rushoje imirimo yo kwakira no kuburanisha ku nshuro ya mbere (First Instance) abashinjwa uruhare bagize muri Jenoside yo mu Rwanda. Hashingiwe ku mwanzuro wa 1503 w’Akanama ka Loni k’umutekano, bigaragara ko imanza zari kuburanishwa n’urugereko rwa mbere rw’urwo rukiko zari kuba zararangiye mu mwaka wa 2008 ariko kubera ko uwo mwaka wageze nta mubare munini w’imanza ruraca, rwongerewe manda yo kugeza mu 2010.

Nk’uko twatangiye tubabwira ko uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’urwo rukiko nawe yahaye umugisha iyo nama, kuko yari mu batumirwa b’imena b’izo mpezanguni; kwitabira iyo nama kwa Carla Del Ponte byabaye umwanya mwiza kuri abo bahezanguni kuko ngo bamwungukiyeho ubundi buryo bashobora kwifashisha mu kuburanira abambari babo bafungiye muri gereza y’urwo rukiko rw’Arusha. Gereza bafungiyemo kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bakoreye mu Rwanda mu 1994.  

Ikindi iyo nama n’abayitabiriye byerekanye ni uburyo yakinaga ku mubyimba abacitse ku icumu rya Jenoside, aho berekanaga ko bagomba gutegura uburyo bushya bazakoresha mu gushinjura abo Bajenosideri bafungiye muri iyo gereza nk’aho bakwigiye hamwe uburyo bwakoreshwa ngo haboneke ibimenyetso bihamya ibyaha izo nkozi z’ibibi, bityo n’Abacitse ku icumu babe babona Ubutabera ku byababayeho. Uyu Carla Del Ponte twatangiye tuvuga yabaye Umushinjacyaha Mukuru w’uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda-ICTR kuva mu 1999 kugeza mu 2003, nyuma yo gusimbura Louise Arbour nawe wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’urwo rukiko kuva mu 1996 kugeza mu 1999. Ubu Ubushinjacyaha bw’uru rukiko bukaba bukuriwe n’Umunyagambiya Hassan Bubakar Jallow wemejwe n’Akanama ka Loni k’umutekano kuva muri Nzeri 2003.

Tugarutse kuri ya nama ni uko yanitabiriwe n’abandi benshi bakomeje kwerekana urwango bafitiye Abacitse ku icumu rya Jenoside yabaye mu Rwanda; abo barimo Umufaransa Pierre Péan, Victoire Ingabire, Joseph Matata, Antoine Nyetera na Gaspard Musabyimana.

Izi nama za hato na hato zifitanye isano n’Urukiko rw’Arusha, ziraba mu gihe Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu mu Rwanda-IBUKA uherutse kwamagana imikorere y’urwo rukiko, nyuma y’aho urugereko rwarwo rwa mbere rugiriye umwere Padiri Hormisdas Nsengimana. Urundi rugereko rw’ubujurire rwarwo narwo rukagira umwere Protais Zigiranyirazo, mu bihe bisa n’ibikurikirana. Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, IBUKA iherutse gushyira ahagaragara yagaragaje ko Abacitse ku icumu n’abandi baharanira ubutabera bose batunguwe n’ibyemezo nk’ibyo by’urwo rukiko, wongeraho ko ubona bidatandukanye namba no kupfobya Jenoside (banalisation) yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Tubibutse ko uru rukiko rwashyizweho n’Akanama ka Loni k’umutekano mu Ugushyingo 1994, rukaba rwarahawe inshingano zo gucira imanza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’abandi bagize uruhare mu guhutaza amategeko mpuzamahanga mu Rwanda. Imirimo yarwo yatangiye mu mwaka wa 1995, ruhabwa icyicaro Arusha muri Tanzania. Imanza rumaze guca zigera kuri 21, naho izindi 19 zo zikaba zikiburanishwa. Urubanza rwa mbere rwatangiye kuburanishwa mu 1997, rukaba rwari urwa Jean Paul Akayezu, wakatiwe igifungo cya burundu.  

 

Related articles:

Nta mpamvu yo gukomeza gukorana n’Urukiko rwa Arusha – Simburudari

Politiki ya Victoire Ingabire yaramenyekanye ishingiye ku moko

 
< Prev   Next >
Advertisement