Nta mpamvu yo gukomeza gukorana n’Urukiko rwa Arusha-Simburudari Print E-mail
Written by Jean Claude Kwizera   
Saturday, 28 November 2009

Nyuma ya Padiri Hormisidas Nsengimana, na “Z” agizwe umwere

Nyuma y’aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) rugiriye umwere Protais Zigiranyirazo bakunze kwita “Z”, umuryango Ibuka wahagaritse ubufatanye bwawo n’uru rukiko.

Théodore Simburudari :Ibuka yabuze indishyi none ibuze n’Ubutabera!! (ph. File)
Théodore Simburudari :Ibuka yabuze indishyi none ibuze n’Ubutabera!! (ph. File)
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, nyuma y’imyigaragambyo mu ituze yakozwe n’uyu muryango, Théodore Simburudari Perezida wa Ibuka yagaragaje ko abacitse ku icumu rya Jenoside n’abaharanira ubutabera bose batunguwe n’ibyemezo nk’ibyo bidatandukanye namba no kupfobya Jenoside (banalisation) yakorewe abatutsi mu Rwanda. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Fokasi, Simburudari yagize ati: “Imikorere mibi y’urukiko mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda ruri ARUSHA/Tanzania yatumye muri iyi minsi Protais Zigiranyirazo bakunze kwita Z agirwa umwere n’urukiko rw’ubujurire rwa TPIR ndetse n’urukiko rw’ibanze rwa Arusha rukagira umwere Padiri Hormisdas Nsengimana”.


Imikorere y’Urukiko rwa Arusha  iragayitse

Nyuma y’amasaha ari munsi ya 24 “Z” agizwe umwere, Padiri Hormisdas Nsengimana, wayoboraga College Christ-Roi y’i Nyanza mu gihe cya Jenoside, na we yagizwe umwere ku birego by’uko yaba yaragize uruhare mu iyicwa rya bamwe mu banyeshuri be.

 Igikomeje gutera benshi kwibaza ni uko umucamanza witwa Eric Moses, ari we wagize aba babiri abere, akaba na mbere y’aho yarigeze kugira abere bamwe mu baregwaga mu itsinda ry’abasirikare ryari ririmo na Col Théoneste Bagosora ubwe.

 Kuva uru rukiko rwajyaho mu kwezi k’Ugushyingo 1994, nubwo hari imanza zaciwe burundu zikemeza ko ibyabaye mu Rwanda ari jenoside yakorewe abatutsi ntabwo ruragaragaza uko iyo jenoside yateguwe n’ababigizemo uruhare. Ibi rero bikagaragaza ko abacamanza b’uru rukiko badaha uburemere bukwiye iki cyaha cya jenoside. Ahandi bigaragarira ni mugutanga ibihano bito no kugira abere abagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside harimo nka Emmanuel Bagambiki wahoze ari Prefet wa Cyangugu, uwari minisitiri mugihe cya leta ya Habyarimana na leta y’abatabazi André Ntagerura, n’abandi. Ikindi kiranga abacamanza bakorera mu rukiko rwa Arusha ni ukutita kumenya uko jenoside yabaye n’aho yakorewe kuko ni gake cyane bagera mu Rwanda (Ntibagera aho jenoside yabereye ngo bahamenye).

Mu bindi bikomeza guteza impagarara, ni uko abantu  nka Nshamihigo, Nshogoza, Felix Nntamfurayishyari na Epiphane Hanyurwimana wari umuvugizi w’ingabo zatsinzwe bose bakoreye urwo rukiko nk’abasemuzi, mu gihe nyamara nabo ubwabo bari  mu bakekwaho icyaha cya Jenoside cyagwa se bafitanye amasano n’abafungiye Arusha.


Muri make Zigiranyirazo ni nde?

Protais Zigiranyirazo ni umusaza w’imyaka 71, kuko yavutse mu 1938, avukira mu cyahoze ari komine Giciye, muri Perefegitura ya Gisenyi ubu hakaba ari mu ntara y’Uburengerazuba. Yabaye perefe wa Ruhengeli kuva 1974-1989, nyuma aza kuba umuntu wikorera ku giti cye (busnessman/homme d’affaire).  Ni musaza wa Agathe Kanziga wari umugore wa Habyarimana, ndetse akaba yari umwe mu bantu bagiraga ijambo rikomeye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana. Nk’uko abanditsi benshi bagiye bandika kuri Genocide yo mu Rwanda barimo nka Alison Des Forges, Diogene Bideri n’abandi bagiye babigarukaho, “Z” ni umwe mu bishitsi byari bigize icyitwaga akazu, byasobanuraga abantu bo mu muryango wa Habyarimana bari barihariye ubuyobozi bw’igihugu. Z kandi azwiho kuba yari akuriye icyitwaga “Réseau zéro”, iyo ikaba ari agatsiko k’intagondwa zavugaga ko zirengera demokarasi na repuburika kuva mu 1975-1994. Aka gatsiko k’abantu batakundaga kwigaragaza kakaba karakoraga ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kwica uwo ariwe wese washoboraga kuzamura ibitekerezo birwanya ubutegetsi. Azwiho kandi kuba yarakoranaga n’ubuyobozi bwa gisirikare bw’icyo gihe, ndetse n’ubw’Interahamwe.

Mu gihe cya genocide kandi Zigiranyirazo yagaragaye akoresha amanama menshi ku gisenyi, ashishikariza abari abayobozi bose gufasha no korohereza Interahamwe kujya kwica abatutsi. Muri Nzeri 1994, Zigiranyirazo yongeye gukoresha inama iwe mu rugo, abwira abayobozi bose bo muri Perefegitura ya Gisenyi ko bakwiye kwiga ku kibazo cy’abatutsi. Bivugwa kandi ko ku itariki ya 8 Mata 1994, Z afatanije na bamwe mu bari basirikari barindaga Habyarimana bohereje abasirikare,abajandarume n’interahamwe, babaha ibikoresho n’itegeko ryo kujya kwica abatutsi bagera ku bihumbi bibiri (2000) bari bahungiye mu misozi ya Gashihe na Kesho, mu cyahoze ari komine Giciye. Naho mu cyumweru cya 14-20 Mata 1994, yakomeje kohereza ibitero byo gutsemba abasigaye.

Ibindi byinshi uyu mugabo avugwaho birimo ko bahungira muri Kongo, ngo yaba yarategetse umuhungu we kwica abajandarume batatu bakekwaho kuba ibyitso n’intasi za Kagame na FPR! Mu kwezi kwa Nyakanga 1994 nibwo yafashe inzira y’ubuhungiro, hanyuma ku itariki ya 26 Nyakanga 2001 afatirwa i Buruseri mu Bubirigi ajyanwa gufungirwa Arusha.

 

 
< Prev   Next >
Advertisement