Police na Rwandatel ntibaramenya ikibazo cya Kariningufu
Saturday, 03 April 2010

Umuyobozi mushya avuga ko Karinigufu yirukanwe gusa

Patrick Kariningufu: ibye biracyari mu cyera gati!Nyuma y’amakuru menshi yatambutse mu ma Radiyo n’ibinyamakuru bitandukanye avuga ko uwari umuyobozi wa Rwandatel, Patrick Kariningufu, yateruye amafaranga y’icyo kigo cy’itumanaho agahita anatoroka igihugu ayacikanye ndetse akaba arimo gushakishwa uruhindu, umuyobozi mushya  wa Rwandatel Isiaka Hamidou yatangarije ikinyamakuru Fokasi ko ayo makuru atariyo ahubwo icyo azi ari uko Kariningufu yirukanywe atakiri umukozi wa Rwandatel.

 
Abacitse ku icumu ba Cyahafi banenze inteko y’ubujurire
Saturday, 03 April 2010

Bamara iminsi itatu bigaragambiriza ku biro bya Mukantaganzwa

Domitilla Mukantagazwa : ntuzemere ko inyangamugayo zigusebyaIyi myigaragambyo ikaba yarabaye nyuma yaho abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Cyahafi , mu Karere ka Nyarugenge batishimiye imikirize y’urubanza rwaregwagamo Alfred Kayisharaza, Joseph Mushari na Albert Faranga aho inteko gacaca y’ubujurire muri uwo Murenge ibagiriye abere.

 
Ijambo ry’Ibanze - Kalibata yemejwe imikorere mibi n’umushyikirano
Saturday, 03 April 2010
Muri icyi cyumweru gishize Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Kalibata, yatangaje ko minisiteri ayoboye yemera amakosa yakoze mu gihe yashyiraga mu bikorwa gahunda ya ‘Girinka’ kandi mu gihe mu nama y’umushyikirano iheruka yari yahakanye yivuye inyuma ko minisiteri ayoboye itigeze ihindura imikorere y’iyi gahunda, aho yavugaga ko bakiyifata nka gahunda igamije koroza abaturage bakennye aho kuba gahunda igamije guha inka abakene ariko bashoboye inkank’uko byari bimaze kugaragazwa muri iyo nama.
 
Mu Murenge wa Rwimiyaga inzara iranuma
Saturday, 03 April 2010

Imfashanyo  y’ibigori nayo ngo ntigera ku baturage

Umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyagatare witwa Rwimiyaga abaturage uravugwamo inzara ikabije, ku buryo byabaye ngombwa ko Leta n’abandi baterankunga byatangiye kuwutera inkunga y’ingoboka y’ibiribwa by’ibinyampeke (ibigori) nk’uko n’Umunyabanga nshingwabikorwa wawo yabitwemereye.  

 
Bisamaza yatinze kuvuka yiga kuragura
Saturday, 03 April 2010

Ariko nyuma y’imyaka 12 abikora arakizwa

Umugore witwa Alphonsine Bisamaza w’imyaka 31 y’amavuko, avuga ko uyu mwuga wo kuragura (ubupfumu) awumazemo imyaka 12 awukora dore ko ngo yawutangiye afite imyaka 19 y’amavuko gusa.

 
Muri Kicukiro abahawe inka batazikwiye batangiye kuzisubiza
Saturday, 03 April 2010

Umurenge wa Gahanga niwo wabonetsemo benshi

Inka zisubizwa abo zagenewe. Kuva Perezida wa Repuburika Paul Kagame yavugira mu nama y’umushyikirano, yateranye ku nshuro ya karindwi, ko abayobozi kimwe n’abantu bishoboye bahawe inka zari zigenewe abakene muri gahunda ya ‘Girinka munyarwanda’  bagomba kuzisubiza, mu bice bitandukanye by’igihugu batangiye kubishyira mu bikorwa. Mu karere ka Kicukiro imirenge y’icyaro niyo abayobozi bahereyeho, umurenge wa Gahanga wabonetse abantu bane bari barahawe izo nka batazikwiye. 

 
Advertisement